Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri 02 Kamena 2026, i Paris mu Bufaransa, Perezida Paul Kagame, yashimiye Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa ku ntambwe igihugu cye cyateye yo kwemera uruhare cyagize mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho cyemeye ko cyashoboraga kuyihagarika ariko kikabura ubushake bwo kubikora.
Ibi byatangarijwe ku nkombe z’Umugezi wa Seine mu Mujyi wa Paris, ahafunguwe ku mugaragaro urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwiswe “Les Archives”, igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Perezida Macron, abayobozi bo mu Bufaransa no mu Rwanda, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) Louise Mushikiwabo, n’abarokotse Jenoside.
Kagame: “Ukuri kuruta gusaba imbabazi”
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimye Perezida Macron ku “muhate n’ubumuntu” yagaragaje mu rugendo rwo kwemera ukuri kw’amateka, cyane cyane nyuma y’uruzinduko rwe i Kigali ku Gisozi mu 2021 aho yemeye ko u Bufaransa bwatereranye u Rwanda mu gihe cya Jenoside.
Perezida Kagame yavuze ko uko kwemera ukuri ari intambwe ikomeye kurusha amagambo yo gusaba imbabazi gusa.
Yagize ati:“Wemeye ko u Bufaransa bwashoboraga guhagarika Jenoside ariko ntibwabikoze. Kandi njye mbona ko ayo magambo ari ingenzi kurusha gusaba imbabazi gusa, kuko ari ukuri.”
Yanashimye intambwe yatangijwe na Nicolas Sarkozy mu 2010, ubwo yatangazaga ko u Bufaransa bwagize uruhare rukomeye rutari rwiza mu bihe bya Jenoside.
Ubutabera ku bakekwaho Jenoside bahungiye mu Bufaransa
Perezida Kagame yashimye kandi imbaraga u Bufaransa bwashyize mu gukurikirana no kuburanisha abagize uruhare muri Jenoside bahungiye muri icyo gihugu, ndetse n’itegeko rihana guhakana Jenoside.
Yavuze ko ibyo bigaragaza intambwe mu kurwanya umuco wo kudahana, anasaba ko uwo murimo ukomeza kugira ngo ubutabera bukomeze gutangwa.
Kwiyubaka kw’u Rwanda n’icyizere cy’ejo hazaza
Kagame yagaragaje ko Abanyarwanda biyemeje kudasubira mu mateka mabi banyuzemo, ahubwo bakubaka igihugu gishingiye ku bumwe, imbaraga n’iterambere, nubwo hari igitutu bashobora guhura nacyo.
Macron: “Nta muntu uri hejuru y’amategeko”
Ku ruhande rwe, Perezida Emmanuel Macron yashimangiye ko mu Bufaransa nta muntu uri hejuru y’amategeko, anavuga ko igihugu cye kizakomeza kurwanya abagize uruhare muri Jenoside ndetse n’abahakana cyangwa bagapfobya ayo mateka.
Yavuze ko ubutabera bw’u Bufaransa bwamaze gukurikirana bamwe mu bakekwaho Jenoside barimo Dr. Eugène Rwamucyo, Dr. Sosthène Munyemana, Philippe Hategekimana na Claude Muhayimana.
Macron yanibukije ko nubwo Jenoside yahagaze mu 1994, hakiri ibinyamakuru n’imbuga za internet bikwirakwiza ingengabitekerezo yayo, asaba isi yose kuyirwanya.
Urwibutso “Les Archives” nk’icyimenyetso cy’ukuri
Urwibutso Les Archives rwafunguwe i Paris rufatwa nk’icyimenyetso gikomeye cy’ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, rukaba rugamije kwibuka no kwigisha abazabakomokaho kugira ngo ayo mateka atazasubira ukundi.
Iki gikorwa cyagaragaje intambwe nshya mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa ushingiye ku kwemera ukuri kw’amateka, ubutabera no kubaka ejo hazaza hatarangwamo ingengabitekerezo ya Jenoside.
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame i Paris mu Bufaransa, ubwo bari bitabiriye igikorwa cyo gufungura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwubatswe muri uwo mujyi
Urwibutso rwa 'Les Archives' rwafunguwe ku mugaragaro, ruherereye ku nkombe z'umugezi wa Seine, i Paris, mu Bufaransa
Like This Post? Related Posts